Messi na Mbappé bazaba bahanganye! Dore uduhigo dutanu dushobora kwandikirwa mu gikombe cy’isi cya 2026

Jun 3, 2026 - 17:44
 0

Mu gihe isi yose yitegura Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Amerika, Canada na Mexico, abakunzi b’umupira w’amaguru ntibategereje gusa kureba amakipe azitwara neza, ahubwo baniteze kureba amateka mashya ashobora kwandikwa n’abakinnyi hamwe n’abatoza bafite amazina akomeye ku rwego mpuzamahanga.

Iri rushanwa rizaba rinini kurusha andi yose yabayeho kuko rizitabirwa n’amakipe 48, ibintu bishobora gutuma habaho uduhigo twinshi tutarigeze tuboneka mbere. Iki gikombe kizatangira tariki 11 Kamena kugeza 19 Nyakanga 2026. 

Messi na Ronaldo bashobora kuba aba mbere bakinnye ibikombe by’Isi bitandatu 

Mu mateka y’Igikombe cy’Isi, nta mukinnyi n’umwe urigera akina amarushanwa atandatu. Gusa Lionel Messi na Cristiano Ronaldo bafite amahirwe yo kuba aba mbere babigezeho. Aba bakinnyi bitabiriye amarushanwa ya 2006, 2010, 2014, 2018 na 2022. 

Kongera kugaragara muri iki cya 2026, bazahita bandika amateka mashya atarigeze agerwaho n’undi mukinnyi uwo ari we wese. 

Mbappé cyangwa Messi bashobora gukuraho agahigo ka Miroslav Klose 

U Budage bwagize rutahizamu ukomeye witwa Miroslav Klose, kugeza ubu ufite agahigo k’ibitego byinshi mu mateka y’Igikombe cy’Isi, aho yatsinze 16. Mbere y’igikombe cy’isi cya 2026, Messi afite ibitego 13 naho Kylian Mbappé afite 12. 

Ibi bivuze ko umwe muri bo ashobora kurusha Miroslav Klose mu gihe yakwitwara neza muri iri rushanwa. 

Messi ashobora kurushaho kuzamura agahigo k’imikino myinshi yakinnye mu bikombe by’isi amaze gukina 

Lionel Messi ni we mukinnyi umaze gukina imikino myinshi mu mateka y’Igikombe cy’Isi, aho amaze gukina imikino 26. Argentina nibasha kuzagera kure muri iki gikombe cy’isi cya 2026, Lionel Messi ashobora kuzamura aka gahigo, bikarushaho kugora abandi bazaza nyuma ye. 

Didier Deschamps ashobora kuba umutoza wa mbere watoje imikino myinshi 

Umufaransa utoza ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, Didier Deschamps ashobora no kwandika amateka ye bwite. Kugeza ubu afite imikino 19 yatoje mu bikombe by’Isi nk’umutoza, mu gihe agahigo gafitwe n’Umudage Helmut Schön watoje imikino 25. 

Naramuka agejeje u Bufaransa nibura muri 1/2 cyangwa bukarenga, ashobora kuba umutoza mushya ufite imikino myinshi yatoje muri iri rushanwa. 

Mbappé ashobora gukomeza kwegera amateka ya Pelé 

Nubwo akiri muto, Kylian Mbappé yamaze kwigaragaza nk’umwe mu bakinnyi b’indashyikirwa mu mateka y’Igikombe cy’Isi. Yegukanye igikombe cya 2018 ndetse anagera ku mukino wa nyuma wa 2022. 

Naramuka afashije u Bufaransa kongera gutwara Igikombe cy’Isi cya 2026, yaba yegukanye ibikombe bibiri by’Isi ataraba mukuru, ibintu byamwegereza amateka y’ikirangirire cyo muri Brazil, Pelé. 

Igikombe cy’Isi cya 2026 ntikizaba gusa irushanwa ryo gushaka ikipe nziza ku isi, ahubwo kizaba n’urubuga rwo kwandikiraho amateka mashya. Amaso azaba ahanzwe cyane kuri Messi, Ronaldo, Mbappé na Deschamps, bashobora gusiga amazina yabo yanditswe mu mateka y’umupira w’amaguru.

Jun 3, 2026 - 20:36