Trump yemeye ko yise Netanyahu umusazi
Perezida Donald Trump yemeye ko yise Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, umusazi mu kiganiro cy’injyanamuntu aba bayobozi bombi bagiranye kuri telefoni.
Ni ikiganiro cyagarukaga ku ntambara Israel ikomeje gushoza kuri Liban, ikomeje kuba intambamyi y’ibiganiro bya Amerika na Iran byo guhagarika intambara imaze amezi atatu.
Muri iki kiganiro Trump yibukije Netanyahu ko nta muntu n’umwe umukunda, ndetse ko iyo bitaba we, uyu mugabo yari kuba afunze kubera ibyaha bya ruswa akurikiranyweho i Tel Aviv.
Trump yabajijwe iby’iki kiganiro n’uburyo yise uyu muyobozi wa Israel indashima, umusazi n’andi magambo yuzuye uburakari.
Ku wa 3 Kamena 2026 yasubije Pod Force One Podcast ati “Narabikoze. Sinavuga ko ari uburakari. Nari nateshejwe umutwe n’uko yari akomeje kurwana na Liban, urabizi.”
Yakomeje avuga ko ariko ibiganiro byarangiye bameranye neza.
Axios yanditse ko abayobozi ba Amerika bayibwiye ko Trump yabwiye Netanyahu amagambo akomeye cyane. Ati “Uri umusazi. Washoboraga kuba uri muri gereza iyo ntahaba. Naragukijije. Abantu bose barakwanga kubera ibyo wakoze. Abantu benshi banga Israel kubera ibi.”
Muri iki kiganiro Trump yavuze ko hari aho bageze aho bareka gushyamirana.
Impamvu Trump yarakariye Netanyahu ku bitero Israel ikomeje muri Liban ni uko Iran yavuze ko itazigera yinjira mu masezerano yo guhagarika intambara mu gihe muri Liban ho intambara ikomeje.
Israel yatangiye kurasa kuri Liban ikurikiye umutwe wa Hezbollah wayirasheho muri Werurwe ubwo wavugaga ko wari uri guhorera Ali Khamenei wari wishwe mu bitero byo ku wa 28 Gashyantare 2026.
Trump yabajijwe niba atarashutswe na Netanyahu bituma yijandika mu ntambara ya Iran, uyu muyobozi wa Amerika avuga ko ababivuga ari abanzi.
Ati “Ni njye wayitangije kubera ko tutabemerera kugira intwaro kirimbuzi. Aha ndavuga Israel, kuko ni yo yari guterwa bwa mbere. Iyo ntahaba Israel ntiba iriho.”
English
Kinyarwanda





