Ni urumuri rucanwe i Paris- IBUKA ku Rwibutso rwa Jenoside rwatashywe na Perezida Kagame na Macron
Abayobozi batandukanye bahagarariye Imiryango Iharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA mu bihugu bitandukanye, bishimiye urwibutso, rwatashywe ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Emmanuel Macron w’u Bufaransa, bemeza ko ari urumuri rucanwe mu Mujyi wa Paris.
Ku mugoroba wo ku wa 2 Kamena 2026 nibwo ku nkombe z’Umugezi wa Seine mu Mujyi wa Paris hafunguwe ku mugaragaro Urwibutso rw’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwahawe izina ‘Les Archives’.
Iki gikorwa cyitabiriwe na Perezida Macron, Meya w’Umujyi wa Paris, Emmanuel Grégoire; abayobozi bo muri Guverinoma z’ibihugu byombi, Umunyamabanga Mukuru w’umuryango OIF uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa, Louise Mushikiwabo, Perezida wa IBUKA-France, Marcel Kabanda n’abahagarariye imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bamwe mu bayobozi ba IBUKA ku Mugabane w’u Burayi no mu Rwanda baganiriye na IGIHE bagaragaza uko bishimiye iki gikorwa.
Bavuze ko kizafasha mu gutuma amahanga amenya amateka y’ukuri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Perezida wa IBUKA-France, Dr Kabanda Marcel, yavuze ko uru rwibutso arubona nk’urumuri rucaniwe Umujyi wa Paris kugira ngo abantu bave mu icuraburindi.
Ati “Uru rwibutso ni nk’urumuri rucanwe mu Mujyi wa Paris, kugira ngo abantu bave mu icuraburandi ryo kutamenya aya mateka. Ni icuraburindi riterwa n’abahakana Jenoside. Abahakana Jenoside buriya bashyiramo igihu, ariko uru ni urumuri rumurikira abantu kugira ngo bamenye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Bayamenye kugira ngo bayirinde banayarinde n’abayapfobya.”
Yagaragaje ko mu gutaha uru rwibutso ku mugaragaro, abakuru b’ibihugu byombi bavuze amagambo akomeye ashimangira ubufatanye kandi bizeye ko butazasubira inyuma.
Ati “Buri muntu yavuze ibintu nk’uko abitekereza nta guca ku ruhande, bumvikana ko bagomba gukorana. Ni cyo nakuyemo ukuntu bakorana hagati yabo nta buryarya, nta kubeshyana kandi uko bakorana, ndabona ko iyo mikoranire yageze kure, icyo twizeye ni uko itazasubira inyuma nk’uko Perezida Macron yabivuze.”
Dr Kabanda yanashimiwe n’abakuru b’ibihugu byombi n’Umuyobozi mukuru w’Umujyi wa Paris, ku muhate yagize ngo uru rwibutso rugere aho rutahwa ku mugaragaro.
Dr Kabanda ati “Nta wanga gushimwa ariko nafatanyaga n’abandi dufatanyije kuyobora uyu muryango ndetse n’abandi batawurimo ariko badufashije cyane.”
Perezida wa IBUKA mu Rwanda, Dr. Gakwenzire Philbert, yavuze ko iki gikorwa kigamije guha icyubahiro abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi kikanatanga ubutumwa ku kiremwa muntu bwo guharanira ko amahano yabaye atazongera kubaho ukundi.
Ati “Iki gikorwa uko nakibonye ni uko kiri ku rwego rwo guha icyubahiro abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi na none kigatanga n’imbaraga ku bayirokotse, kigatanga n’ubutumwa ku Banyarwanda, ku Bafaransa, no ku kiremwamuntu. Ubutumwa bwo kuba cyaduha icyo duheraho tuvuga ngo jenoside ntizongera kubaho kubera ko kidufasha gusubiza amaso inyuma, kikadufasha gutekereza ku mateka yacu nk’Abanyarwanda ariko n’umubano mubi u Bufaransa n’u Rwanda byagiranye, ariko na none no kuba hari intera imaze kugaragara yo kuba ibihugu byacu bimaze kugarura umubano.”
Yashimangiye ko urwibutso rw’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ari ahantu hafite agaciro gakomeye cyane ku bishwe, ariko hakanatanga isomo ku bandi.
Ati “Ni ahantu hagomba kubera isomo ryo kuvuga ngo dukwiye kureba icyo duheraho tukavuga ngo ibyabaye ntibizongere kubaho ukundi. Biratwereka amateka y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, biratwereka ko iyo umuyobozi yaba u Rwanda cyangwa u Bufaransa, agize amahitamo mabi, imbaga y’abaturage irahatikirira. Ni ko rero byagenze ubwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi.”
Dr. Gakwenzire yasobanuye ko ukurikije ijambo u Bufaransa bwari bufite mu Rwanda buba bwarahagaritse ikorwa rya Jenoside.
Ati “Ukurikije ijambo bari bafite kuri Repubulika y’u Rwanda icyo gihe, iyo bazamura agatoki kamwe gusa bakavuga ngo ibi bintu nibihagarare, ibi bintu ntabwo byagombaga kubaho. Ni yo mpamvu umwanya nk’uyu ari umwanya mwiza werekana noneho ko twiyumvisha aho igihugu cyacu cyageze, ko u Bufaransa bwiyumvisha ko hari indangagaciro, inshingano bateshutseho ariko noneho bakavuga bati aho tugeze ni ukugira ngo twubake ejo hazaza h’ibihugu byacu n’abaturage bacu kandi bitange n’ubutumwa ku Isi yose.”
Ku ruhande rwa Perezida wa IBUKA-Italie, Dr. Mujyambere Honorine, yavuze ko uru rwibutso ruzaba ikimenyetso kizafasha mu guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bari i Burayi ku bwinshi.
Ati “Iki ni igikorwa cyiza cyane cy’ingenzi, cyane cyane mu Burayi aho dufite abantu benshi bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni ingenzi kuko nk’igihugu nk’u Bufaransa kuba giteye intambwe nk’iyi, tuzi uruhare bagize nk’Abafaransa, ibyo bavuze, batavuze cyangwa batakoze ariko kandi ni bo bateye intambwe nk’iyi ikomeye.”
Yavuze ko ku barokotse Jenoside ari ikintu cy’ingenzi kuko giha agaciro amateka y’u Rwanda kugira ngo arusheho kumenyekana.
Yagaragaje ko uwo ari we wese uzanyura kuri urwo rwibutso bizatuma agira amatsiko yo gushaka kumenya aya mateka mabi yabayeho mu Rwanda, bitume amenya n’amateka yarwo y’uyu munsi.
Ati “N’undi wese uzanyura aha ni inyigisho azabasha kureba, akavuga ngo ese habaye iki? Ni ukuvuga ngo byatuma ayo mateka arushaho kumenyekana kandi bizafasha cyane cyane mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside tuzi ko yiganje cyane i Burayi kurusha ibindi bihugu.”
Yasobanuye ko kuba rwaratashywe n’abakuru b’ibihugu byombi, na byo byongerera imbaraga agaciro k’urwo rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Yaba u Bufaransa, yaba u Rwanda bivuze ngo ibyabaye ntibizongere kuba ukundi kandi ko bihaye agaciro, amateka y’Abatutsi, uko bishwe, ndetse cyane cyane n’ubutabera basaba. No kuba habayeho ikimenyetso nk’iki ni ubutabera bahawe. Ni ukuvuga ngo amateka yabo aramenyekanye kandi igihugu nk’u Bufaransa kiremera ibyabaye.”
Perezida wa IBUKA Suisse, Murangira César, na we yagaragaje ko uru rwibutso ari ikimenyetso gikomeye, kandi ko kuba rwatashywe n’abakuru b’ibihugu byombi ari ikintu gikomeye.
Ati “Iki ni ikimenyetso gifite agaciro gakomeye mu gukiza no komora inguma z’igihe kirekire cyaranze umubano hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa. Ni amateka u Bufaransa bwemeye ko bugira uruhare n’inshingano muri yo, bityo bugafungura inzira y’ingenzi yo gushakisha ukuri, kwibuka no kwiyunga.”
Murangira yanakomoje kandi ku ku gaciro k’ahantu uru rwibutso rwubatswe. Yerekana ko kuba ruri hafi y’ibigo bikomeye nka Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Inteko Isinga Amategeko, La cité des Invalides n’ibindi by’ingenzi mu mateka y’u Bufaransa na byo bishimangira agaciro igihugu cyaruhaye.
Ubwo yatahaga urwo rwibutso, Perezida Paul Kagame yashimiye Abafaransa bagize uruhare mu kugaragaza ukuri kw’amateka ya Jenoside barimo uwahoze ari Meya wa Paris Anne Hidalgo n’uwamusimbuye, abanyamakuru, abahanga mu mateka n’impirimbanyi z’uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Umukuru w’Igihugu yanagaragaje ko uru rwibutso ari ikimenyetso gikomeye kigaragaza ukuri kw’aya mateka ashaririye, kandi ko uko kuri kudashobora guhungabana kuko kubakwiye ku rutare, kikaba ikimenyetso cy’agaciro k’Abanyarwanda n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
English
Kinyarwanda





