Uko FDLR yiremeye ingabo n’ubwihisho

Uko FDLR yiremeye ingabo n’ubwihisho

Jun 4, 2026 - 11:34
 0

Umutwe w’iterabwoba wa FDLR uracyafite umugambi wo gutera u Rwanda uturutse mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukamena amaraso y’Abanyarwanda nk’uko wabigerageje kenshi mu bice birimo ibyo mu majyaruguru no mu burengerazuba bw’igihugu.

Kugira ngo ibyo ubigereho, ushakisha uburyo bwinshi buwongerera imbaraga burimo gucukura amabuye y’agaciro yo muri RDC, guhinga no gucuruza urumogi ndetse no gucuruza amakara; amafaranga avamo akagurwa intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare.

Nubwo FDLR yarushijeho kugira imbaraga, ikabona abarwanyi bashya bakomoka ku miryango y’Abanyarwanda yanze gutaha, igahabwa n’ibirindiro bihoraho mu bice birimo Rutshuru na Walikale, yagiye ihura n’ibihe bigoye bamwe batekerezaga ko biganisha ku iherezo ryayo.

Urwango FDLR ifitiye Abatutsi rwarenze u Rwanda, rugera no ku Banye-Congo bo muri ubu bwoko, kuko aho yakoreye hose yarabishe, ibambura imitungo yabo, abandi irabamenesha, bahungira mu mahanga, cyane cyane mu bihugu byo mu karere.

Mu 2005, Abanye-Congo bakomoka mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo barimo Pasteur Jean Musumbu bashinze umutwe wa Mai Mai Raia Mutomboki, ubiza icyuya abarwanyi ba FDLR bari bamaze igihe kinini bica bene wabo.

Abasirikare bo mu bwoko bw’Abatutsi bahoze mu ngabo za RDC barangajwe imbere na Gen Laurent Nkunda bafashe icyemezo cyo kurema umutwe wa CNDP mu 2006, wari ufite intego yo gutabara bene wabo bari bakomeje gutotezwa na FDLR, cyane cyane muri Kivu y’Amajyaruguru.

Kuvuka k’umutwe wa CNDP kwagaragaza ko mu gihe umuryango mpuzamahanga ukomeje guterera agati mu ryinyo mu gihe abasivili bagirirwa nabi, Leta yabo ikarebera, abenegihugu bashobora kwifatira icyemezo cyo kwikemurira ikibazo.

Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyanga muri Walikale bari barambiwe ubugizi bwa nabi bwa FDLR n’ihohotera ririmo kubambura imitungo yabo, mu 2008 na bo bashinze umutwe wa NDC (Nduma Défense du Congo) wari ufite intego yo guhangana na wo, uyoborwa na Ntabo Ntaberi Sheka.

NDC yari yabujije amahwemo FDLR gusa yaje gucikamo ibice ubwo Sheka atumvikanaga na Guidon Shimiray Mwisa wari umwungirije, havuka undi mutwe wa NDC-R; imbaraga zarwanyaga izi nyeshyamba z’Abanyarwanda ziragabanyuka.

Nyuma y’imyaka myinshi imitwe yaremewe kwirwanaho ihangana na FDLR, mu Ukuboza 2008 u Rwanda na RDC byumvikanye kwifatanya mu bikorwa byo kurwanya uyu mutwe w’iterabwoba byahawe izina ‘Umoja Wetu’, bikurikirwa na ‘Kimia II’.

Byari ibitero simusiga kuri FDLR byayiciye intege bikomeye kuko byiciwemo abarwanyi benshi bayo barimo n’abayobozi benshi, bamwe bafata icyemezo cyo gutaha mu Rwanda, basubizwa mu buzima busanzwe.

Mu minsi 35 Operation Umoja Wetu yamaze mu ntangiriro za 2009, hishwe abarwanyi 153 ba FDLR barimo Lt Col Anaclet Hitimana wari uzwi nka Gasasira Kabuyoya, hakomereka 13, abandi 37 bafatwa mpiri, 103 bataha mu Rwanda.

FDLR yaciye umuvuno mushya

Nyuma y’igihe kinini FDLR yotswa igitutu impande n’impande, yafashe icyemezo cyo kurema ingabo iyikingira n’ubwihisho. Kugira ngo ibyo ibigereho, yifashishije Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, bo mu bwoko bw’Abahutu.

Ubuyobozi bwa FDLR bwafashe iki cyemezo kubera ko bwari bufite ubwoba ko mu gihe kizaza uyu mutwe ushobora kugabwaho ibindi bitero bizawushegesha. Kandi koko byarabaye birimo Sokola II yahitanye abarimo Gen Sylvestre Mudacumura wayiyoboraga.

Colonel (Rtd) Nshimiyimana Augustin wamenyekanye nka Bora Manassé, yabaye Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri FDLR, asobanura ko uyu mutwe wafashe icyemezo cyo kurema imitwe y’Abanye-Congo bizajya bikorana, ikayicengezamo ingengabitekerezo, iyita izina ‘Nyatura’ risobanuye ‘Kunyatura’.

Bora yagize ati “Njyewe nagiye gushinga Nyatura ku mabwiriza ya Gen Omega ni Umugaba Mukuru wa FOCA, bampa amategeko ko ngomba kwiyegereza urubyiruko rw’i Masisi na Rutshuru kubera ko FDLR yari imaze gutakaza imbaraga nyuma y’intambara yitwaga Mutomboki.”

“Baravuze bati genda ubiyegereze ubabwire ko abari kuduhiga nta bandi ko nubwo bavuga Mutomboke ni agakingirizo inyuma yabo hari undi muntu witwa Umututsi.”

FDLR yatangiye gutoza imitwe ya Nyatura yari imaze kurema mu 2010, yifashishije ahanini umutwe wayo kabuhariwe uzwi nka CRAP, uyoborwa na Rurakabije Guillaume nk’uko Col Bora yakomeje abisobanura.

Imitwe ya Nyatura yavutse ku bwinshi, kandi yose ikora neza neza nka FDLR; itandukaniro riri ku nkomoko gusa. Aho abarwanyi bayo bari, bumvikana bavuga ko bashaka kwirukana ku butaka bwa RDC Umututsi wese aho ava akagera.

Mu mitwe ya Nyatura izwi cyane harimo Nyatura-Domi uyoborwa na Dominique Ndaruhutse, Nyatura John Love, Nyatura Kasongo, Nyatura Jean-Marie, Nyatura Kigingi, Nyatura Gatuza, Nyatura Abazungu, Nyakura Kalume na Nyatura Karume. Yaba yo na FDLR, Umugaba Mukuru wayo ni Pacifique Ntawunguka uzwi nka Gen Omega.

FDLR yafashe icyemezo cyo kwiyegereza umutwe w’Abahunde washinzwe mu 2010, APCLS, uyoborwa na Janvier Karairi, kubera ko byombi bihuriye ku rwango bifitiye Abatutsi n’umugambi wo kubarwanya.

APCLS yakomotse kuri PARECO-Hunde yifatanyije n’ingabo za RDC mu rugamba zahanganyemo n’umutwe witwaje intwaro wa M23 ubwo wafataga ibice byinshi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

FDLR ntikorana n’imitwe ya Nyatura na APCLS gusa, ahubwo biranivanga mu gihe hari gahunda yo kugaba ibitero byo gusenya izi nyeshyamba z’Abanyarwanda, bikambara impuzankano imwe, bikavuga ururimi rumwe.

Uretse kwivanga n’abarwanyi b’iyi mitwe, abarwanyi ba FDLR bahindagura amazina, bagahindura za batayo kenshi, bakivanga n’Abanye-Congo nk’aho ari abaturage, bakabana na bo.

Kuva mu mwaka ushize, ingingo yo gusenya FDLR yagarutse cyane mu biganiro mpuzamahanga no mu itangazamakuru, kubera ko Leta ya RDC yemereye u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko ingabo zayo zizawusenya mu rwego rwo gushakira akarere amahoro arambye.

Leta ya RDC ntiratangira kubahiriza iryo sezerano, ahubwo ingabo zayo n’imitwe ya Nyatura na APCLS yibumbiye muri Wazalendo, bikomeje gukorana na FDLR mu gihe bihanganye n’ihuriro AFC/M23 rigenzura ibice byinshi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Umushakashatsi w’Umunye-Congo, Dr. Alex Mvuka, ahamya ko FDLR n’imitwe ya Wazalendo bimeze nk’impanga, bityo ko bitashoboka ko uyu mutwe w’iterabwoba w’Abanyarwanda wasenywa mu gihe Wazalendo ikiriho.

Yagize ati “Nagira ngo nkubwire ko iki gitekerezo cyo kwambura FDLR intwaro ari ikintu kidashoboka utabanje kwambura intwaro Aba-Wazalendo, kuko ari bamwe, mu gihe ingengabitekerezo irangajwe imbere na Leta ari yo ngengabitekerezo ya Jenoside.”

Kugeza muri Kamena 2026, FDLR yari ifite abarwanyi bari ni hagati ya 7000 na 10.000. Umuvugizi wayo mu rwego rwa gisirikare uzwi nka Lt Col Octavien Mutimura yemeza ko bafite benshi barenze abo abantu batekereza.

Dr. Mvuka agaragaza ko FDLR ikura abarwanyi mu Banyarwanda bagera ku bihumbi 500 banze gutaha, ndetse n’Abanye-Congo yacengejemo ingengabitekerezo yo kwanga Abatutsi, kandi ko n’imitwe ya Wazalendo iyongerera imbaraga kuko bikorana umunsi ku wundi.

Uko FDLR yiremeye ingabo n’ubwihisho

Jun 4, 2026 - 11:34
Jun 4, 2026 - 11:35